HAFinabuzz.com

SAN HUB igiye gutangiza icyiciro cy'amahugurwa 2025 ku banyeshuri biga ikoranabuhanga
Entra-Cohorts COHORTS

SAN HUB igiye gutangiza icyiciro cy'amahugurwa 2025 ku banyeshuri biga ikoranabuhanga

by Felix Habibi on | 2025-03-12 16:05:39

Visits: 124

SAN HUB imaze gushyira ku isoko ry'umurimo mu by'ikoranabuhanga abarenga 500 mu gihe cy'imyaka 3, igiye kongera gutanga amahugurwa (Internship) ku rubyiruko ruri mu myaka y'amashuri itandukanye.


Umuyobozi wa SAN TECH , Bwana SHEMA Pacifique yemeza aya makuru yavuze ko byibuze bamaze kugira uruhare k'umushahara utari munsi y'ibihumbi 300,000frw y'umushahara ku wanyuze muri SAN HUB nk'umunyeshuri akabona akazi,

Shema Pacifique yemeza  ko umubare mu nini w'abo bigishije bamaze no kubona akazi, abatarakabona nabo babona ibiraka bibasha kubatunga bishingiye ku bumenyi mu by'ikoranabuhanga basaruye muri SAN TECH.

Ubu SAN HUB igiye gutangiza ikindi kiciro cy'amahugurwa APPRENTICESHIP PROGRAM COHORT 2025 


Ni amahugurwa mu by'ikoranabuhanga azamara ukwezi kumwe  ku banyeshuri bari mu mashuri yisumbuye, ndetse nyumay'iki cyiciro  SAN TECH arinayo ifite SAN HUB iteganya gufata abari muri za Kaminuza n'abaturutse hanze y'u Rwanda.

SHEMA yagize ati "Twe tubigisha banakora kuburyo mu buhamya bwabo twigishije dufite, abenshi mu bizami bya Leta bagiye baza mu bimbere, ndetse abari mu kazi bafite Performance nziza kandi ishimwa n'abakoresha babo"

Agaruka ku masomo bazatanga kuri iyi nshuro, umuyobozi wa SAN TECH avugako bazigisha abageze muri Level ya 4, 5 ndetse nabo muri Level ya 6 kuva muri NIT, SOD, CSA kandi bakiga muburyo bwo kwigira ku murimo. 

Umuyobozi wa SAN TECH  ari nayo ifite SAN HUB avuga ko mu bindi aba banyeshuri bazungukira muri aya mahugurwa harimo, kubazamurira ubushobozi bwo kugaragaza imishinga (Pitching), Guhimba no guhanga udushya mu by'ikoranabuhanga, Kwiga uko babyaza umusaruro amahirwe ahari ndetse no kubasha kugera ku bikenewe birimo n'ubushobozi bw'amafaranga.

Umuyobozi wa SAN TECH yabwiye itangazamakuru ko biyemeje kugira uruhare rufatika mu guteza imbere ikoranabuhanga bigisha abakiri bato kandi bitabahenze nk'umusanzu wa SAN TECH mu uterambere ry'u Rwanda, amasomo akazatangira bidatinze dore ko kwiyandikisha bizarangirana na tariki ya 01 Mata uyu mwaka. Ubusabe bukanyuzwa kuri info@santechrwanda.com


SAN TECH ni ikigo k'ikoranbuhanga kimaze imyaka isaga 5 gikorera mu Rwanda, kikaba cyaratangijwe n'urubyiruko rwari rurangije Kaminuza y'u Rwanda (UR) mu by'ikoranabuhanga bagahitamo kwihangira umurimo. Kugeza ubu SAN TECH ifite Produit zitandukanye ku isoko ry'ikoranabuhanga mu Rwanda by'umwihariko izwi cyane ni E-Visitors ikoreshwa n'ibigo bitandukanye nka BNR mu gucunga abakozi n'abagana service zibyo bigo.


U Rwanda rwiyemeje kuba igicumbi cy'ikoranabuhanga muri Africa binyuze mu kubaka ibikorwa remezo no kwigisha abakiri bato, ibituma iterambere n'imitangire ya service by'ihutishwa, naho izindi service zigatangirwa online nko k'urubuga IREMBO.


TANGA IGITEKEREZO:
IBITEKEREZO:

Aimable NIYONGOMBWA ati:
SAN TECH mukomereze aho mu gufasha urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu ikoranabuhanga. Courage..

Mu mashusho: