HAFinabuzz.com

Iterambere ry’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Imbarutso y’Ubukungu
Technology ALL

Iterambere ry’Ikoranabuhanga mu Rwanda, Imbarutso y’Ubukungu

by Robert Manzi on | 2025-01-22 15:37:42

Visits: 453

Mu myaka ya vuba, u Rwanda rwateye intambwe ikomeye mu guteza imbere ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye, binyuze muri gahunda nka Smart Rwanda Master Plan (SRMP).


Iyi gahunda, yatangijwe na guverinoma y'u Rwanda, igamije guhindura iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage, n’imikorere y’inzego zose hifashishijwe ikoranabuhanga.

Smart Rwanda Master Plan (SRMP) mu nshamake:

SRMP igizwe n’ibice icyenda, birimo guteza imbere uburezi, ubuzima, imijyi, ubucuruzi, ubuhinzi, n’imiyoborere. Intego yayo ni ugukwirakwiza interineti no korohereza abaturage kubona serivisi zigezweho zishingiye ku ikoranabuhanga.

Kuva iyi gahunda yatangira, igihugu cy'u Rwanda cyashoye asaga miliyari 1.5 z’amadolari y’Amerika, hibandwa cyane mu gukwirakwiza interineti ya 4G, kubaka ibikorwa remezo by’ikoranabuhanga, no guhugura abaturage kubijyanye ni korana buhanga.

Iterambere ry’ubucuruzi binyuze kuri Murandasi

Mu rwego rwo gushyigikira ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, guverinoma n’abikorera bashyize imbere uburyo bwa e-commerce (ubucuruzi bukorerwa kuri interineti).

Gucururiza kuri murandasi bifite ibyiciro bine by’ingenzi:

B2C: Ibigo bigurisha ibicuruzwa cyangwa serivisi ku bakiriya ku giti cyabo (urugero: Alibaba, Jumia).

B2B (Business to Business): Ubucuruzi hagati y’ibigo ub, cyane cyane ibigurisha ibikoresho ku nganda cyangwa ibindi bigo.

C2C (Customer to Customer): Kugurishanya hagati y’abantu ku giti cyabo hifashishijwe imbuga nk’eBay, Facebook Marketplace n'izindi.

C2B (Customer to Business): Aha abakiriya batanga serivisi zabo ku bigo (nko kugurisha amafoto ku mbuga nkoranya mbaga).

Inyungu z’ihuriro rya SRMP n'Ubucuruzi bwo kuri Murandasi:

Korohereza ubucuruzi: Abanyarwanda bagenda babasha kugurisha cyangwa kugura ibicuruzwa aho bari binyuze kuri porogaramu cyangwa imbuga zitandukanye nka Kasha Rwanda.

Kuzamura ubukungu: ubucuruzi bwo kuri Murandasi bufasha abacuruzi bato n’abaciriritse kubona amasoko mpuzamahanga bashobora kugurishaho umusaruro wabo.

Muguteza imbere ubuhinzi n’ubucuruzi bw’abahinzi hifashishijwe ikoranabuhanga, abahinzi bashobora kumenya ibiciro by’umusaruro ku masoko n’amahirwe yo kuwutunganya ahari.

Haracyari zimwe mu mbogamizi nka:

Ubumenyi buke ku ikoranabuhanga:

 Abaturage benshi ntibaramenya uburyo bwo kubyaza umusaruro interineti n’ubucuruzi bujyanye na ryo.

Ibikoresho bidahagije:

Hari abadafite telefone zigezweho cyangwa mudasobwa zibafasha kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga.

Ku bushobozi:

Nubwo interineti ya 4G yageze henshi mu gihugu, iracyagaragara nkaho ihenze ku baturage bafite ubushobozi buke.

Gahunda ya Smart Rwanda Master Plan ihujwe na gahunda ziteza imbere ubucuruzi bwo kuri murandasi, ni intambwe ikomeye yo guteza imbere ubukungu bushingiye ku bumenyi no guhindura imibereho y’abanyarwanda binyuze mu ikoranabuhanga.


TANGA IGITEKEREZO:
IBITEKEREZO:

Mu mashusho: