HAFinabuzz.com

Turabasa gukomeza gushora imari mu Rwanda... Minisitiri Olivier NDUHUNGIREHE abwira aba Diaspora
Public CONVETIONS

Turabasa gukomeza gushora imari mu Rwanda... Minisitiri Olivier NDUHUNGIREHE abwira aba Diaspora

by Felix Habibi on | 2025-01-05 17:21:19

Visits: 501

Uruhare rw'abanyarwanda batuye hanze ku iterambere ry'u Rwanda, rwiyongereyeho miriyoni $505 umwaka ushize.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane w'u Rwanda Honorable Olivier NDUHUNGIREHE ni mu mugoroba wo gusangira wahuriyemo abarenga 100 baturutse hirya no hino kw'isi ndetse na bamwe mu nzego nkuru z'igihugu nka RDB (Rwanda Development Board).

Ni izamuka ryavuye kuri miriyoni 65 z'amadollar mu mwaka wa 2010 ndetse na miriyoni 470 z'amadollar mu mwaka wa 2023, zikagera kuri Miriyoni 505 z'amadollar muri uyu mwaka urangiye wa 2024, Mu manyarwanda ni arenga miliyari 697.

Uyu muhuro no kwakira aba banyarwanda batuye bakanakorera hanze y'u Rwanda wabaye ku mugoroba wo kuwa 03 Mutarama 2025 ku biro bya Minisiteri y'ububanyi n'amahanga n'ubutwererane y'u Rwanda.

Minisitiri NDUHUNGIREHE yashimiye abanyarwanda batuye hanze iruhare rwabo mu guteza imbere igihugu ndetse abasaba gukomeza gushora imari mu mishinha n'ibikorwa bitandukanye bigamije iterambere ry'igihugu.

Mubyo Minisitiri NDUHUNGIREHE yagarutseho, harimo kuba abanyarwanda batuye mubihugu bitandukanye baragiye bagaragaza ubudashyikirwa mu gukemura ibibazo igihugu kigenda gihira nabyo, harimo no kwigisha amateka cyanyuzemo cyane cyane aya Jenocide yakorewe abatutsi muri 1994.

UMURUNGI Michelle, Umuyobozi ushinzwe ishoramari mu kigo cy'igihugu k'iterambere RDB yagaragarije abitabiriye uwo mugoroba amahirwe y'ishoramari ahari,

Yagize ati "u Rwanda ruri mu bihugu bicye byoroheje ishoramari'... Mu myaka yatambutse twakiraga ba mukera rugendo hafi 500 mubir mwaka, ariko bariyongereye bageze kuri miriyoni 1.5 mu mwaka ushize wa 2024. Ibi bigaragaza ko igice cy'ubukera rugendo kigikenewemo ishoramari"

Bamwe mubari bitabiriye uwo mugoroba, basanga Leta yakomeza gushyiramo nkunganire ndetse no koroshya uko amakuru aboneka, kugirango abashora imari nabo bakomeze kwiyongera.


Honorable NDUHUNGIREHE yasabye aba banyarwanda gukomeza gukorana no kwegera za ambasade z'u Rwanda mu bihigu baherereyemo kugirango amakuru ndetse n'amahirwe mu ishoramari abagereho uko bikwiye.

U Rwanda rumaze kugira za Ambassade zirenga 50 hirya no hino kwisi.


TANGA IGITEKEREZO:
IBITEKEREZO:

Mu mashusho: