Intambara y'idollar: kuki venezuela yabaye ikinyoro mu jisho rya leta ya Amerika?
Mu gihe isi akenshi ibwirwa ko amakimbirane muri Venezuela ashingiye ku guharanira demokarasi n’uburenganzira bwa muntu, hari ukuri guhishe mu mibare no mu masezerano ya kera ubu kugaragara nk’ishingiro ry’umwuka mubi uri hagati ya Washington na Caracas. Iyi ntabwo ari intambara y’amatora gusa; ni intambara yo kurengera "Petrodollar" inkingi ya mwamba yubakiyeho ubuhangange bwa Amerika.
Nicolas Maduro, Perezida wa Venezuela.
Amasezerano ya Kissinger n’Ivuka rya Petrodollar:
Byose byatangiye mu 1974. Nyuma y’ikibazo cy’ubukungu bw’isi, Henry Kissinger yagiranye amasezerano y’ibanga na Arabia Sawudite: Amerika yagombaga guha uwo muryango w’ubwami buri muri Aziya uburinzi bwose bwa gisirikare, na wo ukemera ko peteroli yawo yose izajya igurishwa mu Madolari ya Amerika ($) gusa.
Ibi byatumye idolari rihinduka "ifaranga ry’isi", kuko buri gihugu cyose cyashakaga lisansi cyangwa mazutu cyagombaga kubanza gushaka amadolari. Amerika yahise ibona ububasha bwo gucapa amafaranga mu gihe abandi baruhira kuyashaka.
Venezuela: "Ipfundo ry’Ubutunzi n’Icyaha cyo Kwigomeka"
Venezuela ntabwo ari igihugu gisanzwe. Ifite utubati twa peteroli (proven oil reserves) bungana na Biliyoni 303 za bare (barrels). Mu mibare isobanutse:
Ifite 20% bya peteroli yose iri ku isi.
Iruha Arabia Sawudite utubati twa peteroli (Arabia ifite biliyoni 267).
Peteroli yayo ifite agaciro karenga Triliyoni $25 z'amadolari.
Icyaha cya Nicolas Maduro ntabwo ari "igitugu" gusa, ahubwo ni uko mu 2018 yatangaje ko Venezuela igiye kwipakurura idolari. Batangiye kwemera ama-Euro, ama-Rubles, n’ama-Yuan y’Ubushinwa nk’uburyo bwo kwishyura peteroli yabo. Kuri Amerika, ubu ni ubugambanyi bukomeye kuri sisitemu imaze imyaka 50 ibatunze.
Umukino Usanzwe: "Uwigometsee ku Dolari wese ahasiga Ubuzima"
Inkuru ya Venezuela ifite aho ihurira n’izindi nkuru z’incamugongo mu mateka ya vuba:
Iraq (2000-2003): Saddam Hussein yashatse kugurisha peteroli mu ma-Euro. Nyuma y’imyaka itatu gusa, Amerika yarateye, Saddam aricwa, peteroli y’Iraqi isubizwa mu madolari.
Libya (2009-2011): Muammar Gaddafi yateguraga ifaranga rishingiye kuri Zahabu (Gold Dinar) ryo kwishyura peteroli muri Afurika yose. Hillary Clinton yabyise "akaga", nyuma y'igihe gito Libya yarahungabanye, Gaddafi aricwa.
Ubu ni Venezuela ya Maduro itahiwe. Afite peteroli ikubye inshuro 5 iy’Iraki na Libya biteranyijwe, akaba ashaka kuyishyuza mu ma-Yuan binyuze mu muryango wa BRICS.
Ingaruka ku Bukungu bw'Isi na Afurika
Isesengura ryerekana ko niba amadolari atagikoreshejwe mu kugura peteroli, Amerika izatakaza ububasha bwo gufatira ibihano (sanctions) ibindi bihugu.
Kuri Afurika, ibi bivuze iki?
Kwigobotora imyenda: Ibihugu bya Afurika bishobora gutangira guhana ibicuruzwa n’Ubushinwa n’u Burusiya bitanyuze mu madorari, ibi bikagabanya agaciro k'ideni rya Amerika.
Ihindagurika ry’ibiciro: Iyo hari intambara y’ubukungu nk’iyi, igiciro cy’akagunguru ka peteroli gishobora kuva kuri $80 kikazamuka ku buryo bukabije, bigatuma n’ibiciro by’ibiribwa muri Afurika birira.
src: Tom Ndahiro (X)