+(250) 729 356 481

HAFinabuzz.com

Ubu kuba udafite amafaranga mu Rwanda si ikibazo, bipfa kuba gusa nta deni ufite.

Ubu kuba udafite amafaranga mu Rwanda si ikibazo, bipfa kuba gusa nta deni ufite.

Public GOVERNMENTS and PUBLIC Author: Felix Habibi | 2025-10-05 13:26:47 Facebook | Twitter | WhatsApp | LinkedIn 53

Mu mateka ya Africa, twagiye twumva ko ibyiza bibonwa n'uwasohotse uyu mugabane.


Inkuru zazaga kenshi zavugaga ko Amerika n'uburayi iyo umwaka ushize abaturage basubizwa imisoro basoze muri uwo mwaka.

Reka dufatire urugero ku Rwanda nka Africa.

Mu mwaka wa 2017 mu kwezi kwa Gashyantare (02) ikigo cy'itumanahi MTN Rwanda kubufatanye na Bank y'Ubucuruzi y'u Rwanda CBA yaje kwitwa NCBA, hatangijwe umushinga witwa Mocash,


Ni umushinga ugamije korohereza abakoresha telephone ngendanwa kubona inguzanyo nto kandi mu gihe gito, kwizigamira no kungukirwa muburyo bwihuse.

Uyu mushinga wafashije umubare munini w'abanyarwanda bayobotse gukoresha ikoranabuhanga rya Mobile Money ndetse bifasha gukemura ibibazo byihutirwa bisaba amafangara atari menshi bakishyura gake ku nyungu nkeya.

Ni ibikorwa byaje byunganira ibindi byo korohereza abanyarwanda mu kwiyubakira ubushobozi.


Hagiye haba gahunda kandi zifasha abanyarwanda kwishura mu byiciro (Installments) ibikoresho bimwe na bimwe nkenerwa.

Aha reka tugaruke kuri Macye Macye. 

Abanyarwanda n'abanyafrica iyo baganiraga bagarukaga ko imahanga, abaturage b'ibihugu byabo bemererwaga guhabwa ibikoresho bakajya bishyura gake gake.


Mu mwaka wa 2022, u Rwanda rwatangije gahunda yitwa Macye Macye, ikaba gahunda yo guteza imbere ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ndetse no kurigeza kuri bose, gahunda yasize umubare munini w'abanyarwanda utunze Telephone ngendanwa.

Inama y'abaminisitiri yateranye kuwa 27 Gashyantare 2024 kandi, yashyizeho gahunda yo gusubiza 10% ku musoro kunyungu TVA, aho buri gihembwe cy'amezi atatu, umunyarwanda wiyandikishije muri gahunda ya Ishimwe kuri TVA asubizwa ayo gatanze binyuze muri EBM (System y'umusoro). 


Byabaye igikorwa abanyarwanda bishimiye kuko uretse kwiyubakira igihugu noneho babona ko umusoro wabo ucungwa neza kandi ukabungukira ubwabo.

Uretse ibyo kandi muri iki gihembwe cyanyuma cy'umwaka wa 2025, hari ikigo cy"itumanaho kiri kugerageza uburyo bwo kuguriza umukiriya wacyo mu gihe agiye kwishyura servise yasabye agasanga nta mafaranga ahagije afite kuri telephone ye.

Uko bikorwa, umukiriya ukoresha ihererekanya ry'amafaranga na Telephone, byongera amahirwe y'ayo ashobora kugurizwa yishyura serivise ze mu gihe asanze ayo yarafite adahagije.

Ayo umukiriya aburaho ngo yishyure arayagurizwa akazakurwa kuri konji ye ya Telephone yongeye gushyiraho amafaranga.

Ibyo tugarutseho haruguru n'ibindi tutavuze, biha amahirwe umuturage w'u Rwanda atuma abasha kwiteza imbere ariko by'umwihariko akungukirwa n'ibyiza igihugu kigenda kigeraho.


Ibi bituma abaturage babaho neza kandi bishimye.

Leave a Comment

Comments

No comments yet. Be the first to comment!

Discussions