+(250) 729 356 481

HAFinabuzz.com

Abarirwa arenga miriyari mirongo 42 frw ariko yasize byose muri USA aza guteza imbere iwabo.
Entertainment MUSIC

Abarirwa arenga miriyari mirongo 42 frw ariko yasize byose muri USA aza guteza imbere iwabo.

By Felix Habibi on | 2025-05-16 18:13:32

views: 26 | Shared: 0

Ku myaka 9 Don Jazzy yari azi gucuranga ibicurangisho bya Music bitandukanye birimo Ingoma, yavutse muri 1982 ubu afite imyaka 43


Don Jazzy nyiri Marvin records Label.

Igihe cye kinini yakimaze muri Leta zunze ubumwe z'Amerika akora umuziki, yaje gusinya amasezerano y'imyaka 5 muri G.O.O.D Music Label ya Kanye west,

Aha yahakoze umuziki harimo indirimbo B'banj yafatanyije na Kanye West yitwa Oliver Twist uyu Don Jazzy agaragaramo. Yakoranye kandi Lift Off na Beyonce, Jayz na Kanye West.

Yabaye Inshuti ya hafi nabo bahanze bibyamamare  bakomeye mu ruhando rwa muzika,

Kuba Inshuti nabo bivuze kuba ufite ubushobozi mu mafaranga cyangwa ibyo ushoboye gukora.

2004 yagarutse muri Nigeria:

Urukundo rw'iwabo, siyaje kuko ariho hari amafaranga menshi cyangwa amahirwe kurusha muri leta zunze ubmwe za Amerika, ahubwo yaje atekereza kugira icyo yubaka iwabo.

Ageze iwabo muri Nigeria yashinze Mo' hits records yafatanyije na D'Banj,

Icyo gihe umuziki waba 2face IDIBIA na PSquare wari ugeze ahashimishije ariko Afro Beat yari itaraganza.

Nyuma y'imyaka 08 Mo' hits yaje gusenyuka ashinga, Mavin Records mu kiragano gishya,

Yabarizwagamo abahanzi batandukanye barimo: 

1. Tiwa Savage wari usanzwe atuye mu Bwongereza nawe akaza kugaruka mu gihugu cye 

2. Dr SID, Dija ndetse n'abandi,

Mu ndirimbo zakuzwe Don Jazzy yakoze harimo DOROBUCCI, ADOABI, EMINADO, JATAMANTA n'izindi zahuriragamo abahanzi babarizwa muri Label ye.

Aha yagaragaraga muri izo ndirimbo z'abahanzi be ndetse aka zikinamo (Acting) bidasanzwe,

Twakwibuka God Win yakoranye na Korede Bello, Collabo yakoranye na PSquare, Mungo Park na Korede Bello, hose akina nk'umuntu usanzwe.

Ubu afite abarimo Ayra Star wakunzwe muri Sability nk'imwe mu ndirimbo zakunzwe cyane.

KUBERA IKI YABA ISOMO RYO KWIGA!?

1. Abarirwa umutungo wa miriyoni 30 z'ama Dollar ni asaga miriya 42,090,000,000 mu

2. Kuba inshuti n'ibyamamare (Jayz na Kanye West n'abandi nka Rihanna) ntibyamugize uwikomeza 

3. Yakunze iwabo ashaka n'uko yahateza imbere mu buryo bwihariye. Yemera kwimuka ava muri Amerika yashoboraga kubona amafaranga menshi ariko asiga byose aza kubana na Music ya Nigeria.

4. Siyakurikiye amafaranga, Nigeria icyo gihe ntiyari yakagize ubushobozi buhambaye mu muziki. Yafashe abana babaga batazwi abagira aba Star binyuze mu gukora indirimbo zigezweho, Collabo zidasanzwe zazamuye urwego rwabo.

Buri wese wanyuze muri Label ye yabaga atangiye zero kugeza amenyekanye bamwe bagakomeza agafata abandi bashya.

5. Yagiye agaragara (Acting) mu ndirimbo z'abana afasha nka mugenzi wabo. Nka Mungo Park yafatanyije na Korede Bello ni mu gihe abandi batikoza abahanzi bato kuko baba bakishakisha.

6. Uyu munsi Don Jazzy aracyatuye Nigeria, asa numwe mu nkingi za mwamba mu kugeza ku ruhando mpuza mahanga uruganda rwa music rwa Nigeria cyane ko yabaye icyitegererezo kuri bamwe.

Ibi bivuzeko kugira amafaranga menshi atari igitangaza, kuba umuherwe bitambura umuntu ubumuntu, Kugera ahakomeye bitakabaye byibagiza aho wavuye, kuzamura iwanyu bitagira igisebo.

Bamwe mubakurikira ibibera muri Africa, bavugako, Africa ikeneye benshi nkaba Don Jazzy.

Ubu Marvin Records label ibarizwamo:


1. Rema 

2. John Drille

3. Ladipoe

4. Crayon

5. Bayanni

6. Biy Spyce

7. Lifesize Teddy

8. Magizz

9. Elestee

Marvin Music Label ifite agaciro ka miriyoni 45 z'ama Dollar uyshyize mu manyarwanda ni arenga miriyari 63,135,000,000 FRw.

Ubusanzwe Don Jazzy amazina ye yose ni Michael Collins Ajereh.


TANGA IGITEKEREZO:
IBITEKEREZO:
Discussions