views: 46 | Shared: 0
Mu muhango witabiriwe n'umuyobozi muri Ministry y'ubucuruzi n'inganda wari uhagarariye Minisitiri, SAN HUB yashimiye abagera kuri 49 bashyikirijwe impamabushobozi zabo nyuma y'amahugurwa y'igihe gito mu ikoranabuhanga ririmo hardware na Software bahwe n'icyo kigo.
Ni mu muhango wo kuwa 09 Gicuransi 2025 wabereye ku cyicaro gikuru cya SAN TECH arinayo ifite SAN HUB giherereye ku Muhima mu mujyi wa Kigali.
Tuganira numwe mubakozi ba SAN TECH yatubwiye ko iyo ugereranyije ubumenyi abanyeshuri batahana n'ikiguzi cyabyo, usanga amafaranga bishyuzwa akenshi arangirira mu bikoresho bifashisha, ibi biterwa nuko SAN TECH binyuze muri SAN HUB yiyemeje gufasha abakiri bato kugira ubumenye mubijyanye n'ikoranabuhanga nk'umusingi wo kubakiraho ubukungu bw'u Rwanda harebwe ku mahirwe igihugu giha urubyiruko.
Umwe mubanyeshuri twaganiriye yemeza ko yatangiye amasomo muri SAN HUB bisa naho ntacyo azi ariko akaba ahavuye hari byinshi yakora bikaba byamutunga, yagize ati "Ubu nshobora gukora website ikajya ku murungo kandi nkabona amafaranga".
Muri aba banyeshuri harimo nabize gukora ibyuma byumva ibikegereye (Sensors), ibi bigaragarira mu bikorwa n'ibitekerezo bagiye bitekerereza bakabikora kandi bigakunda ari nabyo bamurikiye ababyeyi n'abayobozi bitabiriye umuhango wo gusoza amahugurwa bagiriraga muri SAN HUB.
Uyu muhango wanitabiriwe n'abamwe mu babyeyi bafite abana babo muri SAN HUB,
Umwe mu babyeyi yashimiye SAN TECH avuga ko umwana we akibimubwira yabanje no kubyanga, ariko akurikije ibyo abonye asanga ari ibitangaza, asaba ubuyobozi bwa SAN TECH ko bwa kwemerera ababyeyi bakajya bazana abana kenshi kuko hari umusaruro babona nawe ubwe yibonera.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri SAN TECH Madam NIYONZIMA Claudine, yaganirije abitabiriye uwo muhango urugendo SAN TECH yakoze kugirango ibi igeze aho ibasha gutanga ubumenyi ku bandi, avugako mu myaka irenga itanu (5) bamaze, batangiye bafite igitekerezo cy'umushinga ari nacyo bagaragaje ubwo barangizaga amasomo yabo mu by'ikoranabuhanga muri kaminuza y'u Rwanda.
Akomeza asobanura ko uretse imachine bigiragaho muri Kaminuza, ntanaho gukorera bari bafite nka SAN TECH, byasabye ko batira ibiro byo gukoreramo bagitangira, ariko ubu SAN TECH ifite aho ikorera, ikagira abakozi ndetse ikaba ibasha gutanga ubumenyi ku bandi bakiri bato.
Bwana SHEMA Pacifique akaba ari umuyobozi mukuru wa SAN TECH avugako uretse kuba ibigo bikomeye nka Bank nkuru y'u Rwanda byarabereye SAN TECH abakiriya, ubu ku isoko ry'umurimo SAN TECH binyuze muri SAN HUB imaze gushyira ku isoko ry'umurimo urubyiruko rurenga 600 rwahuguriwe mu ikoranabuhanga.
Yagize ati"Umushahara abo twahaye ubumenyi bari gufata aho bari, urashimishije kuko ni amafaranga ahagije kandi adakorerwa na benshi, twe dutewe ishema no kubona hari impinduka urubyiruko ruri kugira mu iterambere ry'ikoranabuhanga ndetse n'iry'igihugu muri rusange".
Umuyobozi mukuru wa SAN TECH kandi yongeye kwibutsa urubyiruko gukunda ibyo rukora no kubiha umwanya aribyo bizabageza kubyo baje muri SAN TECH bifuza bikarushaho kuzamura ubushobozi bwarwo.
Aba banyeshuri bahuriza kukuba ibyo biga byose babihuza n'umuvuduko isi iriho w'ubwenge bukorano (Artificial Intelligence) babona bizarushaho kubafasha kunoza ibyo bize.
Bwana KAGAME Hugues, umuyobozi muri Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda ushinzwe guhuza ibikorwa mu ishyirwa mu bikorwa rya politike y'igihugu yo guteza imbere ibigo bito n'ibiciritse ndetse na gahunda yo guhanga imirimo, yavuze ko nka MINICOM bashimira SAN TECH yatekereje gufasha urubyiruko mu buryo bwo kuruha ubumenyi, by'umwihariko ku cyiciro cya 17 (Cohort17).
Yibutsa urubyiruko ko rugomba kubyaza umusaruro amahirwe igihugu gitanga kandi inzego za leta by'umwihariko Minisiteri y'ubucuruzi n'inganda yiteguye kubaba hafi kugeza ibitekerezo byabo bibaye impamo.
Bwana KAGAME Hugues yabwiye abanyeshuri barangije icyiciro cya 17 mu masomo bahawe na SAN HUB ko kwigirira ikizere ari ingenzi kandi barimo barwiyemeza mirimo beza akurikije ibitekerezo yabonye bafite nibyo berekana babashije kugeraho mu gihe bari bamaze mu masomo yabo.
Yasabye SAN TECH gukomeza gukora ibikorwa nk'ibyo kugirango bategure abakiri bato mu buryo bwo kuzateza imbere igihugu binyuze mu ikoranabuhanga.
Abanyeshuri barangije icyiciro cya 17 muri SAN HUB bashyikirijwe impamabushibozi mu gihe abagize amanota menshi mubyo bize bashimiwe by'umwihariko.
Ubusanzwe umunyeshuri uje agana SAN TECH yohereje n'ikigo yishyura amafaranga ibihumbi mirongo itatu na bitanu y'amanyarwanda (35,000 frw) agahabwa amahugurwa y'ukwezi bitewe n'isomo asanzwe yiga.