views: 676 | Shared: 0
I Kigali mu Rwanda hari kubera inama yitwa INCLUSIVE FinTech Forum byitezweko ihuriza hamwe abarenga 3,000 baturutse hirya no hino kwisi.
Ni inama yatangiye kuri uyu wa 24 Gashyantare 2025 ikaba iteraniye
kuri KIGALI CONVETION CENTER, igamije kubakira hamwe urwego rw’amari buriwese
yisangamo.
Mu bikorwa biranga iyi nama habamo ibiganiro, inama
zitandukanye ndetse n’amahuriro byose hagamijwe guteza imbere imari idaheza.
Muri iyi nama iteraniye I Kigali hazibandwa ku ngingo zirimo
kubaka urwego rw’imari rutajegajega (Capital Market Stability), Ibikorwa remezo
by’ikoranabuhanga buri wese y’isangamo, Koroshya ukwishyurana hakoreshejwe
ikoranabuhanga ndetse no guteza imbere ubumenyi n’impano mu rwego rw’imari.
Iyo havuzwe FinTech, bisobanura Ikoranabuhanga mu rwego rw’Imari
(Financial Technology), urugero MTN MOMO, Airtel Money, SPENN, E-fashe, E-Kashi
n’ibindi
Muri gahunda y’u Rwanda yo guteza ikoranabuhanga mu rwego rw’imari
2024 -2029 (NATIONAL FinTech STRATEGY), byibuze mu myaka 10 ishize abagera kuri
96% bagerwaho na service z’imari, muribo 91% bakaba bakoresha uburyo bwa Mobile
money ni mugihe byibuze 22% by’abagejeje imyaka y’ubukure mu Rwanda bakorana n’ama
Bank mu Rwanda, ibi kandi byagize uruhare kwizamuka rya 2,8% ku musaruro mbumbe
w’igihugu mu mwaka wa 2022.
U Rwanda kandi muri gahunda yo guteza imbere ikoranabuhanga
mu rwego rw’imari 2024 – 2029, rw’ihaye intego yo kugira urwego rw’imari
ruhagaze neza, ibi bigomba gusiga u Rwanda ari igicumbi cy’ikoranabuhanga mu
bijyanye n’imari yaba imbere mu gihugu no k’uruhando mpuza mahanga.
Ni mugihe byitezwe ko muri uru rwego hazahangwa imirimo 7,500 , uru rwego byibuze rukazaba ruhagaze miriyoni 200 z’amadollar muri 2029 bivuye kuri miriyoni 11 z’amadollar muri 2022, ni intego ko u Rwanda ruzaba ari urwa mbere muri Africa ndetse ruza ruza imbere mu myanya 30 kwisi hose mu bihubu bifite urwego rw’imari ruhagaze neza.
Ibi bizagerwaho binyuze mu kuzamura imyumvire kubijyanye n’imari,
koroshya ishoramari, gutunganya umurongo n’amategeko ahamye mu rwego rw’imari,
guteza imbere ibikorwa remezo, gushyiraho imikoranire no kuyoroshya, kuzamura
ubumenyi n’impano ndetse no kwagura Ikoranabuhanga mu by’imari.
Iyi nama ya INCLUSIVE FinTech Forum iteraniye mu Rwada kubufatanye na minisiteri y'ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda, ikigo mpuzamahanga kimari cya Kigali (Kigali International Financial Center), Bank nkuru y’u Rwanda (BNR) ndetse ndetse n’ikigo mpuza mahanga cyo guteza imbere ikoranbuhanga mu by’imari (Global Finance and technology Network).
Ni inama byitezwe ko umukuru w’igihugu cy’u Rwanda
Nyakubahwa Perezida Pual KAGAME azageza ijambo kubitabiriye ikazarangiza
imirimo yayo kuwa 26 Gashyantare 2025.
Felix hbineza ati:
Hello