views: 446 | Shared: 0
Tariki 27 Mutarama 2025 mu karere ka Rubavu mu Rwanda hongeye kugera amasasu ndetse bikomeza hoherezwa ibisasu biremereye byinshi byazimijwe n'ubwirinzi bw'ikirere bw'u Rwanda biturutse kuguhangan kwa M23 n'ingabo ziri mwihuriro rifasha FRDC igisirikare cya Republic ya Democracy ya Congo.
Aha byarimurugamba rwo gufata Goma M23 isakirana na FRDC n'ihuriro riri kumwe nayo, mu gutsindwa igisirikare cya Leta ya Congo cyahindukije intwaro kizerekeza mu Rwanda.
Mu bugenzuzi bwa MINEMA, minisiteri ishinzwe ibiza n'ibikorwa by'ubutabazi ifatantije na Karere ka Rubavu, bagatagaje ko inzu 293 zangiritse harimo na 10 zasenyutse burundu ndetse n'ibyumba byamashuri 7 byagizweho ingaruka.
Umunyamabanga uhoraho Muri MINEMA, Bwana HABINSHUTI Phillipe yavuzeko Leta y'U Rwanda yafashe inshingano zo gusana ibyangiritse ibyo avuga ko bizatwara akayabo k'ingengo yimari ya Miliyoni 527 z'amanyarwanda. Uku gusana bikaba biteganyijwe kurangirana n'ukwezi kwa 5. Bwana HABINSHUTI Phillipe yijeje abagezweho n'ingaruka gukomeza kubaba hafi.
Abatuye akagari ka Mbugangari mu murenge wa Gisenyi bubuze ababo, abaturage bagera kuri 16 barapfuye hanakomereka abarenge 161 ndetse ibintu bitandukanye birimo n'ibikorwaremezo birangirika.
Inyubako z'amashuri zizasanwa ubwazo ziteganyirijwe gutwara Miliyoni 35, gusana amazu y'abaturage bitware miriyoni 400, asigaye asanishwe ibindi bikorwa remezo birimo iby'umuriro n'amazi.
Umwe mubayobozi bikigo cy'ishuri ryarashweho waganiriye n'itangazamakuru yavuzeko ubwo ibisasu byaraswaga biturutse hakurya Muri Congo, byangije ibyumba by'amashuri byatunye amasomo adindira, bavugako nyuma yo gusana ibi byumba bizatuma abanyeshuri bongera kwiga neza uko bisanzwe.
Umuturage Dusabimana Donatha avuga ko bashimira Leta y'U Rwanda uko yabitayeho ikabahngisha n'ubundi bufasha yabahaye burimo no kubakodeshereza.
NINDE UKWIYE KUBAZWA IGIHOMBO CYA MIRIYONI 527 Frw U RWANDA RUGIYE GUKORESHA RUSANA IBYANGIJWE N'UBUSHOTORANYI BWA FRDC!?
Muri iyo minsi hakomeje kumvikana amajwi y'abayobozi Muri RDC basabira u Rwanda ibibano, aho bavugako u Rwanda rwabateye ruri inyuma y'umutwe wa M23,
Hasohotse inyandiko kandi zigaragaza ko RD Congo yemereye Leta zunze ubumwe za Amerika imitungo y'amabuye yagaciro ngo ibafashe ku rwanya u Rwanda.
Ni mugihe Amerika iherutse gufatira Umunyamabanga wa Leta Muri Minisiteri y'Ububanyi n'amahanga n'ubutwererane y'U Rwanda Bwana Gen (Rtd) James Kabarebe.
Umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Congo uvugako uharanira uburenganzira bw'abakoresha ururimi rw'ikinyarwanda bagiye bicwa Leta irebera.
Ni mugihe benshi bavugako amabuye yagaciro muri Congo ariyo atuma umutekano uhora uri iyanga kandi ko ntakizere cya vuba cyo kubona uwo mutekano kubera ubwo butunzi ibikomerezwa byose kwisi bihanze amaso.
U Rwanda rwagiye kenshi rugaragaza ko ntaho ruhuriye n'ibibazo bya RD Congo, ahubwo iyo Leta yahisemo kwifatanya na FDLR ishingiye ku ngenga bitekerezo ya Genocide, aha niho hanavuyemo kurasa mu Rwanda mubihe bitandukanye.
Uku kurasa gukomeza gushyira ubuzima bw'abaturiye Congo mu kaga ndetse hakangirika byinshi bisaba ubushobozi mukubisana.
Ingengo y'imari ya miriyoni 527 z'amanyarwanda ubu niyo igiye gukoreshwa n'U Rwanda hasanwa ibyangijwe n'ibisasu byarashwe n'ingabo za Congo ziri mwihuriro ririmo na FDLR igizwe n'abasize bakoze Genocide yakorewe abatutsi muri 1994 mu Rwanda.